Umurambo wa Demafelis wasanzwe muri firigo umazemo amezi 12

Nyuma yo gusanga umukobwa witwa Joanna Demafelis wo muri philipine yarapfiriye muri firigo aho yakoreraga mu rugo rwa Nader Essam Assaf na n’umufasha we muri Liban aba bombi bahise bakatirwa igihano cy’urupfu.

Nyuma yuko abashinzwe umutekano basanze umubiri wa Demafelis uri muri firigo nyuma y’amezi agera kuri 12 mu nzu itagira uyibamo, hahise hakorwa iperereza ngo hamenyekane uwaba yarakoze aya mahano, basaganga bagize uruhare muri aya mahano barahunze bahise batabwa muri yombi

Foxnews ivuga ko uyu mugabo ngo yari yahungiye muri Siriya akaba yahise ashyikirizwa igihugu cya Liban yabagamo mbere yo guhunga, naho umufasha we ngo akaba yari yahungiye I Damascus, bose bakaba ngo bari banze kugaruka kugira ngo badafatwa bagafungwa.

Ibi byamenyekanye nyuma yaho umuryango wa Demafelis’ ubonye ko hashize igihe utakibasha kuvugana n’umukobwa wabo, niko kumenyesha abashinzwe umutekano batangira iperereza hifashishijwe igipolisi mpuzamahanga.

Bivugwa ko aba uyu mwana ngo yari yavuye iwabo muri 2014 agiye kwaka akazi kugira ngo abashe gufasha umuryango we ariko bikarangira aburiwe irengero gusa ngo bakaba bagomba gukatirwa igihano cy’urupfu vcyane ko iki kgohano kir mu byemewe muri iki gihugu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo