Sena yagejejweho raporo ku bikorwa byagejejwe ku basigajwe inyuma n’amateka

None tariki 4 Mata, hemejwe nyuma yo kugezwaho raporo y’itsinda ry’Abasenateri yakozwe ku gikorwa cyo kumenya uko gahunda zigamije iterambere zagejejwe ku basigajwe inyuma n’amateka ndetse no kuyunguranaho ibitekerezo.

Senateri Uwimana Consolée umwe mu bagize iri tsinda ari kugeza raporo ku Nteko rusange ku gikorwa cyo kumenya uko gahunda zigamije iterambere zagejejwe ku basigajwe inyuma n’amateka n’icyo zabafashije mu kuzamura imibereho yabo.

Aha hagarutswe ku byo Leta itanga bituma Leta itakaza byinshi kandi ntibigire n’icyo bihindura ku myumvire y’abasigajwe inyuma n’amateka ikiri hasi.

Hon. Uwimana yavuze ko abana benshi b’abashigajwe inyuma n’amateka bashaka bataragira imyaka yemewe n’amategeko, Imiryango myinshi ibana idasezeranye n’abasore bashaka, ndetse abenshi bashakira mu nzu z’ababyeyi babo.

Ati “Abana benshi ntibiga, abagerageje bacikiriza bari mu mashuli abanza cyangwa ayisumbuye, ikindi kandi ntihakurikiranwa ngo hamenywe abataye ishuli”.

Yavuze kandi ko hari abasigajwe inyuma n’amateka bahawe amasambu n’amatungo ariko amwe mu masambu n’amatungo yaragurishijwe andi ntabyazwa umusaruro, avuga ko abenshi mu bashigajwe inyuma n’amateka barubakiwe abandi bakodesherezwa amazu gusa ngo amenshi mu mazu bahawe yarangiritse.

Ati “Mbere imibereho y’Abasigajwe inyuma n’Amateka mu kububakira, kubashakira amasambu n’amatungo, turebye uko byari bihagaze muri 2010 dusanga hari ibyakozwe ngo abasigajwe batuzwe neza”.

Iyi raporo yakozwe n’itsinda ry’Abasenateri rigizwe na Hon. Kalimba Zephyrin, Hon. Mukakalisa Jeanne d’Arc na Hon. Uwimana Consolée yakorewe mu turere turindwi (Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Rubavu, Musanze, Kicukiro na Gasabo)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo