Rwamagana : Abagera ku 300.000 bagiye kujya bahabwa amakuru ku isuku n’isukura

Abaturage bagera ku bihumbi 300 bo mu karere ka Rwamagana bagiye kujya bahabwa amakuru ku isuku n’isukura ku buryo buhoraho kandi banabone ibikoresho by’isuku hafi yabo.

Binyujijwe mu mushinga Isuku IWACU mu karere ka Rwamagana kuri ubu hari ikigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura, ni ikigo gikomatanije serivisi eshatu, hari icyumba kizajya kiberamo amahugurwa ku isuku n’isukura, ahazacururizwa ibikoresho by’isuku bigezweho, ndetse n’ahazajya habera imurika.

Tuyisenge Emmanuel n’umuyobozi mukuru wa Temaco builders Kompanyi ikora ibikoresho byifashishwa mu kubaka ubwiherero, naho Anita Mukandayisenga ashinzwe iminyekanishabikorwa muri water Access Rwanda, aba bose bafite ibikoresho byabo mu kigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura cya Rwamagana baragaragaza uburyo umuturage ufite amikoro make ashobora kugira ubwiherero bwiza kandi akanakoresha amazi meza.

Ikigega cya leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID cyateye inkunga ibikorwa byo kubaka ikigo gitanga amakuru ku isuku n’isukura kivuga ko kuba guverinoma y’u Rwanda yarashyize imbere gahunda zo kwita ku isuku ari bimwe mu byatumye iki kigega nacyo gishyira imbere kwita ku isuku.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo