Umutoza Ivan Minnaert yiteguye gukora amateka kuri uyu wa Gatanu

Umutoza Ivan Minnaert avuga ko afite icyizere ko aza kwitwara neza imbere y’ikipe ya Costa Do Sol nubwo azi neza ko itoroshye, cyane ko ngo ari amahirwe kuba umukino ugiye kubanziriza mu rugo ariko kandi ngo baririnda gukora ikosa iryo ari ryo ryose kuva ku munota wa mbere w’umukino kugeza urangiye.

Ati “Uyu munsi turakina dushaka intsinzi, kuko dukeneye gutsinda mu rugo. Ikipe yose irakina isatira kandi inarindire hamwe izamu, nta kosa tugomba gukora mu rugo."

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru irakira ikipe ya Costa Do Sol yo mu gihugu cya Mozambique mu mikino ya kamarampaka 2 izerekana ikipe igomba kujya mu matsinda y’igikombe cya Afurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo.

Rayon Sports ntabwo irabasha kujya mu matsinda na rimwe muri iri rushanwa kimwe n’iyi kipe ya Costa Do Sol.

Abakinnyi bakinira Rayon Sports bose bafite inyota yo kuba bajya mu itsinda ry’aya marushanwa. Abanyarwanda bayikinira kuri ubu benshi bavutse nyuma y’uyu mukino wahuje Rayon Sports na El Hilal, ku buryo aya mateka iyi kipe yari igiye kwandika mu myaka 24 ishize, bayumva mu nkuru, abari bahari baba abahamya bayo ari mbarwa.

Umutoza Ivan Minnaert avuga ko arakina asatira cyane, kurusha uko ararinda izamu, ariko bitaramubuza gucunga n’izamu kuko baramutse binjijwe igitego mu rugo, avuga ko byaba bibaye bibi cyane.

Abafana ba Rayon Sports bamaze iminsi bitegura, benshi bavuga ko amasaha atinze kugera, bakaza kuzura stade ya Kigali i Nyamirambo, bagashyigikira ikipe yabo, bareba ko yakwandika amateka muri aya marushanwa.

Uyu mukino urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports ikaba ifite abakinnyi bayo bose, nta mukinnyi n’umwe mu basanzwe bakoreshwa cyane ufite ikibazo cy’imvune, cyangwa amakarita yamubuza gukina.

Ku ruhande rwa Costa Do Sol baza guhura, ntabwo iyi kipe ifite umukinnyi kizigenza wayo muri uyu mukino ubanza witwa Terrance akaba akomoka muri Liberia, umwe mu bakinnyi beza cyane, ngenderwaho muri Costa Do Sol.

Team Manager w’iyi kipe nyuma yo gukora imyitozo ku kibuga cya Stade ya Kigali bari bukinireho kuri uyu wa gatanu, yavuze ko afitiye icyizere abakinnyi be, ko baje mu Rwanda gushaka intsinzi mu mukino ubanza.

" Turashaka gukura umusaruro mwiza mu Rwanda, ku buryo bitazadusaba akazi gakomeye cyane mu mukino uzabera Maputo mu minsi 10 iri mbere, ariko byanze ko tubona intsinzi, ni ugushaka uko twava aha tudatsinwe."

Biteganijwe ko muri uyu mukino uza gutangira saa 18H kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kwinjira biza kuba ari Frw 2000, 5000, 10 000(VIP) n’amafaranga y’u Rwanda 20 000(VVIP), inshuro ya mbere habonetse itike ihenze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports ikina na Costa Do Sol :

Umuzamu : Ndayishimiye Eric (Bakame)
Abakina inyuma : Nyandwi Saddam, Faustin Usengimana, Manzi Thierry, Rutanga Eric

Abakina hagati : Mugisha Francois "Master", Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot
Abakina imbere : Hussein Shaban "Tchabalala", Ismaila Diarra, Christ Mbondi.
Dore uko gahunda y’imikino iteye mu irusanwa rya CAF Confederations Cup
Fixtures

kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018
Bidvest (South Africa) vs Enyimba (Nigeria)
CF Mounana (Gabon) vs El Masry (Egypt)
Rayon Sports (Rwanda) vs Costa do Sol (Mozambique)

Kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018
Zanaco (Zambia) vs Raja Club Athletic (Morocco)
AS Vita (DR Congo) vs CS la Mancha (Congo)
Saint George (Ethiopia) vs CARA (Congo)
UD Songo (Mozambique) vs Hilal Obeid (Sudan)
Plateau United (Nigeria) vs USM Alger (Algeria)
Young Africans (Tanzania) vs Wolaitta Dicha (Ethiopia)
Generation Foot (Senegal) vs RS Berkane (Morocco)
Williamsville (Cote d’Ivoire) vs Niefang (Equatorial Guinea)

Ku cyumweru tariki 8 Mata 2018
El Hilal (Sudan) vs Akwa United (Nigeria)
Gor Mahia (Kenya) vs Supersport (South Africa)
Aduana (Ghana) vs Fosa Juniors (Madagascar)
ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire) vs CR Belouizdad (Algeria)
MFM (Nigeria) vs Djoliba (Mali)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo