Eric Bristow icyamamare mu mukino wa Darts yatabarutse

Eric Bristow wamenyekanye cyane mu mukino wo kurashisha uducumu uzwi nka “Darts”, ku myaka 60 yatabarutse.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu bwongereza ndetse ku Isi, kubera kwigaragaza cyane mu mikino yo kurashisha uducumu izwi nka Darts yapfuye bivugwa ko azize indwara y’umutima nyuma y’igihe kinini rweaye, mu byo azwiho kaba ngo yagigeze gukora kuri televiziyo ya ITV.

Barry Hearn uhagarariye umukino wo kurashisha uducumu, yatangaje ko uburwayi bwe bwatangiye kwigaragaza mu mikino ya Premier League iherutse kubera mu mujyi wa Liverpool.

Eric Bristow wari uzwi ku kabyiniriro ka the Crafty Cockney azwiho kuba yaratwaye igikombe cy’Isi cy’umukino wa Darts imyaka inshuro zigera kuri eshanu, kuva mu 1980 kugeza mu 1986, mu 1989 yahembewe kugira uruhare rufatika muri iyi mikino

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo