Ubuhamya bwa Dusabemariya Jeanne wahunze ahetse uruhinja

Dusabemariya Jeanne atuye mu karere ka Musanze, ni umubyeyi w’abana batatu mu gihe cya Jenoside yari ahetse agahinja, ari nako barokokanye nyuma y’uko abavandimwe be, umugabo we ababyeyi n’abandi bagize umuryango bishwe bose n’interahamwe inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside niyo agerageza kutugaragariza mu magambo make.

Uyu mubyeyi akimara kubona asigaye wenyine ngo nabwo byari bigoranye kugira ngo abashe kwiyubaka ariko buhoro buhoro byagiye biza abifashijwemo n’igishoro gito yahawe n’umwe mu bagize umuryango we yagize amahirwe yo gusanga we yarasigaye kuko yari mu gihugu cya Uganda ,ubu ni umucuruzi mu isoko rya Musanze mu by’ukuri ngo ubuzima bwamaze gufatika agerageza kwibeshaho no gutunga umuryango.

Dusabemariya Jeanne agira inama abarokotse jenoside yakorewe abatutsi gutinyuka bakagerageza icyo gukora bakareka guheranwa n’agahinda maze uko bagenda bongera kwiyubaka bigaca intege ababiciye imiryango ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo