Gicumbi : Bavuga ko bigoye guca Kanyanga

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bigoye guca Kanyanga kuko iyo werekanye uyicuruza ngo ashobora kukugirira nabi bemeza ko imbaraga abo barembetsi bafite zirenze iz’ababyobozi b’inzego z’ibanze.

Umurenge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi ni umwe mu ijya kwegera umupaka wa Gatuna ku gihugu cya Uganda gihana imbibe n’uRwanda , ntibigoranye kubona umuntu ugaragaza ko yasinze naho byaba mu gitondo

Bamwe mu bahatuye bemeza ko guca kanyanga bigoye ngo kuko uwo utanzeho amakuru ashobora kukugirira nabi mu gihe kandi ngo bo babona aba bacuruzi bazo bazwi nk’abarembetsi ngo barusha imbaraga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo buvuga ko bukomeje gufata abayinywa n’abayikwirakwiza ariko ngo hari amayeri menshi basigaye bakoresha nubwo itakigaragara mu kabari ngo barayambutsa bakayitaba mu mashyamba bakazajya bazanaho gake bacuruza mu ibanga rikomeye.

CIP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko ibi biyobyabwenge bitazacika ngo ku bufatanye n’abaturage birashoboka kandi hari ikimaze gukorwa muri aya mezi 6 ashize.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba buvuga ko hari bamwe mu baturage b’uyu murenge bafunzwe bashinjwa ibi biyobyabwenge,ibintu binemezwa na polisi mu ntara y’amajyaruguru ivuga ko mu mwaka ushize wa 2017 abantu bagera kuri 705 mu ntara y’amajyaruguru bose bashyikirijwe pariki bakurikiranweho kunywa no gucuruz ibiyobyabwenge

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo