Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko inzu babamo zigiye kubagwira

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gicumbi bubakiwe mu Murenge wa Byumba baravuga ko bafite impungenge ko amwe mu mazu bubakiwe ashobora kubagwa hejuru kuko yubatswe mu buryo budakomeye.

Uwamariya Goreth ni umukecuru utuye mu Murenge wa Byumba mu mudugudu wubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka, yabwiye Rasio na TV10 ko inzu yamuguye hejuru ku bw’amahirwe ntigire uwo ihitana, ahereye ku buryo yatangiye gusanwa icyubakwa yemeza ko itigeze ikomera.

Nubwo iyi nzu irangaye igice kinini cy’urukuta kikaba cyaraguye, uyu mukecuru ubana n’abana be n’abuzukuru mu muryango w’abantu 6 ngo ntateze kuvamo ngo ajye gucumbika ngo kuko isenyuka rya hato na hato ry’iyi nzu ritatuma ahora acumbitse.

Umukobwa we avuga ko ntacyo yakora kuri iyi nzu kuko ntacyo bashobora, ngo bahanze amaso leta gusa yabubakiye aya mazu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Byumba, Gahano Rubera JMV yemeza ko aya mazu yubatse mu buryo budakomeye, ariko kandi ngo gusenyerwa n’imvura ntibiri aha gusa, ngo hari gushakwa ubushobozi aba baturage ngo basanirwe izi nzu mu buryo bukomeye.

Aba basigajwe inyuma n’amateka bamaze imyaka itari mike batujwe muri uyu mudugudu mbere ngo bigeze kubakirwa, ariko amabati barayasakambura barayagurisha, nyuma bubakirwa amategura ubuyobozi bumaze kubona ko bari guhindura imyumvire ndetse n’abaturage bihanangirijwe kutazongera kugura amabati basamburaga hasubizwaho amabati bishoboke ko uku guhora zisanwa byaba bifitanye isano no kwangirika kwazo kwa hato na hato .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo