Urubanza Dr Munyakazi Leopold ajuriramo rwasubitswe

Urubanza rwagomba kuzakomeza kuri uyu wa kane urukiko rwumva abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, ariko bwo bugaragaza ko butabonye umwanya uhagije wo gukora urutonde rwabo, ibyo Dr Munyakazi Leopold yavuze ko ari amayeri yo kumutinza muri gereza.

Urubanza rwasubitswe, maze urukiko rutegeka ko ruzasubukurwa tariki 2 z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, rwumva abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Ni nyuma yaho kuwa Gatatu, urukiko rukuru rwakomeje iburanisha mu rubanza Dr Munyakazi Leopold yajuririye ku byaha aregwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

urukiko rwumvise abatangabuhamya bane ku ruhande rwa Dr Munyakazi, aho bose bahuriza ku kuba batazi uruhare rwa Munyakazi muri jenoside yakorewe abatutsi.

Mu mwenda w’iroze ndetse n’agafurari ka mpandeshatu k’ibara ry’ivu nk’ikirango cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Dr Munyakazi Leopold yari mu rukiko rukuru aho rwumvise abatangabuhamya bamushinjura.

Abatangabuhamya batatu muri bane bakaba barasabye ko urukiko rwabarindira umutekano.

Aha ni naho rwahereye rubaza abahawe amazina ya M.B.R, M.A.R na M.C.R impamvu bifuje gutanga ubuhamya rubarindiye umutekano, aba bose bahurije ku mpungenge z’uko, ngo hari abo bishobora kutagwa neza bakaba babagirira nabi.

Ni impamvu yagaragajwe n’ubushinjacyaha nk’idafatika ariko kuko urukiko rwabibemereye nabwo burabyemera.

Mu mazina n’amajwi byari byahinduwe, aba batangabuhamya uko ari batatu bahurije ku kuba ngo ubuhamya bwabo bushingiye kubyo bumvise, ariko bagaragaza ko nta cyasha cyangwa uruhare Dr Munyakazi afite muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aba batangabuhamya bavuze ko kuko ngo ibyakorwaga n’abo bise inkozi z’ibibi, zabyigambaga, na Dr Munyakazi Leopold iyo agira icyo akora bari kubimenya.

Cyakora aba bemeye ko babonaga Dr Munyakazi Leopold afite imbunda, ariko ngo ntacyo yayikoresheje mu bwicanyi bwabaga.

Nyuma y’aba hakurikiyeho mushikiwe watanze ubuhamya mu ruhame, ari naho impaka zazamutse mu rukiko, ubushinjacyaha bubaza ireme ry’ibyo avuga nyamara afitanye isano rya hafi na Dr Munyakazi Leopold, kandi akaba yari no mu iburanisha ryabanje.

Dr Munyakazi yahise asaba ijambo avuga ko agendeye ku bunararibonye bw’aho yabaye hirya no hino ku isi, atari ihame ko ufite isano n’uregwa atatanga ubuhamya.

Urukiko rwanzuye ko ari rwo ruzaha ireme ibyavuzwe n’uyu mutangabuhamya, ariko mbere rukaba rwari rwabanje kumumenyesha ko bizafatwa nk’amakuru aruhaye.

Uyu yaje guhabwa umwanya ari nako ahatwa ibibazo, avuga ko Dr Munyakazi Leopold yageze I Kirwa asa n’uhunga kandi acikisha umugore, cyakora yemeye ko musaza we yari afite imbunda, ariko ngo byari mu buryo bwo kwirinda n’abe.

Ku mpamvu atakoresheje iyo mbunda arinda abantu bagera kuri batandatu bari bahungiye iwe bahizeye umutekano, uyu mutangabuhamya yavuze ko ngo abahazaga bari benshi bityo ngo Dr Munyakazi Leopold ntiyari kubarusha ijambo.

Dr Munyakazi Leopold yari yarakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyo bikekwa ko yabikoreye I Gitwa muri Kayenzi, kuri ubu hakaba ari mu Murenge wa Kayenzi akarere ka Kamonyi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo