Umunyeshuri wishe bagenzi be yifuje ko umutungo we uhabwa abarokotse ubwicanyi yakoze

Nikolas Cruz uherutse kwica abanyeshuri bagera kuri 14 n’abakozi b’ishuri batatu, mu ishuri rya Parkland rihererey muri Washington yasabye ko amafaranga yari kujya ahabwa nk’ay’ubwishingizi nyuma y’urupfu rwa nyina, yazajya ahabwa abarokotse mu banyeshuri yarashe.

Hashize amezi ane hamenyekanye inkuru y’umunyeshuri witwa Nikolas Cruz wishe abagera kuri 17, abarashishije imbunda yo mu bwoko bwa pistolet.

None ubwo yari imbere y’urukiko, mu mwambaro w’abagororwa, uyu Cruz yavuze ko yifuza ko amafaranga yari kuzajya ahabwa n’ubwishingizi nyuma y’urupfu rwa nyina wapfuye umwaka ushize yajye ahabwa abarokotse mubo aherutse kurasa mu rwego rw’impozamarira.

Umunyamategeko we, Melissa McNeill nawe yavuze ko umukiriya we yifuza ko amadorali 800000, ahabwa yakwifashishwa mu kwita ku bahungabanye ndetse no gufasha mu bikorwa byo kwigisha abantu kureka gukora nk’ibyo yakoze.

Avuga ko uretse yamafaranga y’ubwishingizi, ngo ahubwo abona n’andi yose agenewe aturuka hirya no hino yajye yifashishwa mu bikorwa byo gufasha kuko we ngo atayakeneye.

Ibi ngo abihuriyeho na bamwe mu bo mu muryango we bari baje kumva urubanza, gusa nanone urukiko ruvuga ko ibi ari akazi k’urukiko, ko ari ko kazamutegeka icyo gukora, ko we nta burenganzira afite bwo kwica ibihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo