Abayobozi bakuru ba RAB basezerewe burundu

Abari abayobozi 4 bakuru ba RAB, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi basezerewe burundu mu kazi kabo.

Nkuko itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’IntebeMinisiteri y’intebe bimaze kubitangaza, abo bayobozi basezererwe burundu bagizwe na Dr. Cyubahiro Bagabe Mark wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’iki kigo, Dr. Gahakwa Daphrose wari Umuyobozi Mukuru wungirije, Nzeyimana Innocent wari Umuyobozi ushinzwe ibishanga, kuhira n’imashini zikoreshwa mu buhinzi na Nyirasangwa Violette wari Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri RAB.

Itangazya ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe risezerera burundu aba bayobozi ryasohotse kuri uyu wa Kane

Nubwo iri tangazo ritavuga impamvu y’iyirukanwa ry’aba bayobozi, hari amakuru yemeza ko aba bayobozi bamwe bari baranamaze gusimbuzwa nkaho Dr. Cyubahiro Bagabe yari yarasimbujwe Dr. Patrick Karangwa, ngo baba baregwa gusuzugura inzego zibakuriye zirimo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibareberera mu buzima bwa buri munsi ndetse uku gusuzugura inzego bikaba byari byaranatumye nabo ubwabo basubiranamo bigatera igihombo Leta n’abaturage bakorera.

Ibi bije mu gihe mu Minsi yashize Guverinoma y’u Rwanda yari yafashe icyemezo cyo guhagarika Dr. Cyubahiro Bagabe nyuma y’uko umugenzuzi Mukuru wa Leta yari yamaze gushyira hanze raporo igaragaraza imicungire mibi ya RAB ndetse no kutumvikana n’inzego akorana nazo harimo no gusuzugura minisiteri. Ibi byiyongereyeho ho hari hashize igihe kitari kinini uyu muyobozi asabwe kwitaba Inteko Ishinga amategeko akabirengaho ntiyitabe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo