Commonwealth Games : Babiri mu bahagarariye u Rwanda biravugwa ko bamaze gutoroka

Amamkuru akomeje kuva mu Gihugu cya Australia aremeza ko mu bakinnyi bakomoka ku mugabane wa Afurika bari bitabiriye imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, abagera kuri 13 bamaze gutotoka.

Muri aba bakinnyi biganjemo abakomoka muri Camerron dore ko bagera ku 8 ngo baragenda biyongera umunsi ku wundi kuko muri abo 5 batorotse kuri uyu wa Gatatu.

Aba bakinnyi bivugwa ko baburiwe irengero harimo abanyarwanda 2, barimo umutoza w’abaterura ibiremereye mu bamugaye witwa Nsengiyumva Jean Paul. Uyu mutoza nkuko byemezwa na Perezida wa Komite Olempike ngo yabuze kuva ku munsi w’ejo ku wa Gatatu. Akaba akomeje gushakishwa nkuko n’abandi bamaze kubura bashakishwa.

Gusa kuri uyu wa Kane amakuru agera kuri Radiotv10 ni uko undi munyarwanda nawe yaburiwe irengero/. uyu akaba ari umukinnyi watozwaga n’uyu mutoza. uyu mukinnyi utererura ibiremereye mu bamugaye akaba yitwa Niyonzima Vedaste. Aya makuru ataremezwa n’ubuyobozxi bwa komite olimpike bw’ajyanye n’abakinnyi harimo Perezida Munyabagisha Valens n’abandi barimo Rwemarika Felicite bakaba birinze kugira icyo batangaza ku kuburirwa irengero k’uyu mukinnyi.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, mu butumwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yahaye abitabiriye iyi mikino yagarutse cyane ku kubasaba ko ntawazagerageza gutoroka kuko bigaragaza isura mbi ku gihugu ndetse n’uwabikoze akaba abaye ikigwari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo