Nyarugenge : Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rwibutse hifashishijwe impano zabo

Ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 12 Mata 2018, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bise “Ku Gicaniro”.

Iki gikorwa bahaye ubusobanuro bw’ijwi ry’abavutse nyuma ya Jenoside, cyateguwe n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers) watangiye muri 2007.

Umuyobozi wa Peace and Love Proclaimers, Nelson Kitofo avuga ko impamvu yo guhuriza hamwe urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside nta yindi ari ukuganira ndetse no gusobanukirwa byimbitse amateka y’igihugu cyabo biciye mu mpano bagiye bafite.

Uru rubyiruko rwatanze ubutumwa bwubaka bakoresheje indirimbo, imivugo, ubuhamya, ikinamico, bisozwa n’impanuro z’abakuru bazi byinshi ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane aya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa wari Madam Assoumpta Umugwaneza, umuyobozi wa “Iriba Arts Center” ikigo gifasha urubyiruko gukomeza guteza imbere impano zabo, yibukije urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ko rufite akazi gakomeye. 

Ati “Rubyiruko mwese muri aha mufite akazi gakomeye ko gukomeza uru rugendo rwo kwiyubaka, gusa icyo nababwira ni muhumure ndetse munakomere kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka”

Madamu Assoumpta kandi yabahaye inkingi eshatu arinazo mpanuro yabageneye bagomba kunderaho mu rugamba rwo kubaka igihugu arizo “kuba wowe”, “kugira aho uvuka n’ikikuranga”, ndetse no “kugerageza kwiyubakamo ubushobozi”.

Umuyobozi wa PLP yavuze ko imiryango ifunguye ku wifuza wese gufatanya nabo cyane ko ari umuryango wagutse cyane ugiye ufite amashami mu bigo by’amashuri yisumbuye na za kaminuza aho bashinze ama club.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo