Abatuye i Gicumbi bagaragazaa ko umuhanda udakorwa ubangamiye iterambere ryabo

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi bavuga ko iyo bari busurwe n’umuyobozi imvura ikagwa aba atakibasuye kubera gutinya ubunyereri buterwa n’umuhanda bavuga ko udakoze.

Aba baturage bavuga ko hari n’igihe bamenyeshwa ko bafite inama bari busurwe n’umuyobozi imvura yagwa ngo bakibwiriza ntibajye kumutegereza ngo kuko iyo imvura iguye aba atakije kubera gutinya ububi bw’uyu muhanda.

Nyamara kubw’aba baturage ngo uyu muhanda bawemerewe n’umukuru w’igihugu basaba ubuvugizi bakawukorerwa ngo kuko ari cyo kibazo gikomeye kibabangamiye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byuma uyu muhanda ubarizwamo buvuga ko amakuru buhabwa n’Akarere ari uko bari baremerewe kilimetero 12, none hakaba hamaze gukorwa 4, bityo ngo hari icyiizere ko uyu muhanda uzakorwa.

Abahatuye umurenge wa Byumba bavuga ko ugaragara ko ufite ibikorwa remezo biciriritse, nyamara kubwabo ngo ariho umujyi ukwiriye kuba ubarizwa, ndetse ngo benshi bamenyereye gukora urugendo rw’amasaha 6 ya buri munsi n’amaguru kugenda no kugaruka gushaka imibereho inyuma y’uyu murenge, ariyo mpamvu basaba gukorerwa umuhanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo