Huye : Barasaba gukorerwa umuhanda

Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi itandatu yunganira Kigali, mu mirenge igize uyu mujyi usanga hari imihanda itameze neza bikabangamira iterambere ry’abatuye uyu mujyi.

Abatuye mu tugari twa cyarwa na Cyimana muri aka Karere, bavuga ko uyu muhanda wose wagombaga kugera muri utu tugari kuko bagorwa no kuwunyuramo ndetse na bamwe bagiye gushyingura mu irimbi rihari imodoka ntibashe kugerayo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko muri uyu mwaka hubatswe imihanda ireshya na kirometero enye, ariko ko mu ngengo y’imari ya 2018- 2019 bazubaka indi nayo ingana nkiyo bari kubaka.

Nubwo adatanga igisubizo cy’uyu muhanda ,abaturage baganiriye na radio na tv10 bavuga ko ubabangamiye kubera ko izakorwa ari amahitamo y’abaturage.

Iyi mihanda iri mu murenge wa Ngoma no mu murenge wa tumba iri gukorwa ngo yitezweho kuzamura iterambere ry’abayituriye, ikaba izuzura itwaye miliyari 2 na miliyoni.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo