Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi barenga 5000 baguye i Mukarange mu munsi umwe

Tariki 12 z’ukwezi kwa Mata 1994 nibwo Abatutsi bari hagati 5000 na 6000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bishwe n’interahamwe mu gihe cy’amasaha make cyane agize umunsi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako gace kuri ubu kabaye umurenge wa Mukarange ni mu karere kayonza, bashima ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi zabatabaye vuba nibura hakagira abarokoka.

Kayisabe Vedaste kuri ubu ni umupadiri kuri paruwase ya Mukarange ari naho yarokokeye, Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yiteguraga guhabwa isakaramentu ry’ubusaseredoti, ni umwe mubaciye mu mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko abari kuri paruwasi ya Mukarange, cyane cyane tariki 12 z’ukwezi kwa kane 1994.

Kuba abakoze Jenoside muri Mukarange barayikoze mu buryo bwihuse aho Abatutsi bari hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 6 bishwe mu masaha make cyane y’umunsi bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe abatutsi yakorannwe i Mukarange.

Abarokokeye muri aka gace bashimira byimazeyo ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi zatabaye vuba nibura hakagira abarokoka.

Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mukarange bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange ni 8697 kongeraho imbiri 10 yashyinguwe mu cyubahiro ku munsi we’ejo, nyamara ngo haracyari indi mibiri itari mike itarashyingurwa mu cyubahiro, abafite amakuru y’aho iyo mibiri yajugunywe barakingingirwa kugaragaza aho iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo