Utiza umwana n’umutira akamusabisha akwiye gufungwa-Ingabire Marie Immaculée

Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu baravuga ko igikorwa cyo kuvana ku ngufu abasabiriza mu mihanda y’umujyi wa Kigali gikwiye kwitonderwa kuko ngo gishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa bamwe mu basabiriza biganjemo abafite ubumuga.

Ni mu gihe umujyi wa Kigali na polisi y’u Rwanda byatanze nyirantarengwa y’amezi abiri, ngo abasabiriza babe bavuye mu mihanda ku neza bahabwe ubufasha, bitaba ibyo bakayikurwamo ku ngufu.

Nyuma yo guca abazunguzayi, kuri ubu umujyi wa Kigali utangaza ko hatahiwe abasabiriza kuko nabo bashyirwa mu gatebo kamwe n’abateza akajagari ndetse n’ibibazo by’umutekano muke birimo n’ubwambuzi.

Ntihazwi neza imbaraga zizifashishwa kuri iyi nshuro, ariko byashoboka ko ngo hazitabazwa inzego z’umutekano nka police kuko nazo zahise zitangaza ko ziteguye gushyira mu bikorwa ibyo zizasabwa nta kuzuyaza nkuko bigarukwaho n’umuvugizi w’igipolisi mu mujyi wa Kigali, Senior supertandant of Police Emmanuel Hitayezu.

Ati” mu minsi iri imbere aho bashobora yenda kutwitabaza kugirango tubafashe gukura abo bantu mu mihanda, tuzaba aba mbere mu gutanga ubufasha”.

Nubwo ubuyobozi bwita abasabiriza, abasubiza inyuma ishusho y’isuku mu mujyi wa Kigali, ubu buryo bwo kubavana mu muhanda ntibuvugwaho rumwe n’abantu batandukanye, barimo cyane impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu. Madame Ingabire Marie Immaculée umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ku giti cye, asanga ngo hari ibyo leta ikwiye kwitaho mu bibazo bitezwa n’abasabiriza agereranya n’ubucuruzi bw’abantu.

Ati « ese ufashe umuntu ufite ubumuga ukamushushubikanya kuko urabona ko imbaraga nk’kizi ntabwo zitwara umuntu buhoro, na bo kandi baba bashaka guhunga, akiruka, akavunika, agakomereka akahakura n’ibindi bibazo hejuru y’ubwo bumuga, ubwo se waba umufashije iki ? ngirango icyo umuntu akwiye kubafash acya mbere n’uguhindura imyumvire. »

Ingabire akomeza avuga ko hari ibikwiye kujya imbere mu guca iyi ngeso nk’aho hari ababyeyi bitwaza abana mu gusabiriza ari na byo agereranya n’ubucuruzi bw’abantu.

Ati« hari n’indi ngeso mbi cyane jyewe nafata nk’icuruzwa ry’abantu, amakuru mfite avuga ko hari abantu batira abana bakajya kubasabisha, bariya bo rwose ari umutira ari n’umutiza bakwiye gufungwa. »

Nubwo bivugwa ko imibare ishobora kuba irenga, umujyi wa Kigali uvuga ko abawurimo basabiriza kumugaragaro aria bantu 240.

Umujyi wa Kigali watangaje ko wiyemeje gutanga ibibanza 30 ku bantu bafite ubumuga bashoboye gukora ubushabitsi, ukanabaha igishoro. ibi ngo bikazakorwa mu gihe cy’amezi abiri, uwinangiye nyuma yaho ubutegetsi bukifashisha izindi mbaraga.

Gusabiriza bihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda. Ingingo ya 690 ivuga ko ufashwe asabiriza ahanishwa gufungwa hagati y’iminsi umunani n’amezi atandatu, ari naryo tegeko ngo rizagenderwaho mu guca iyi ngeso.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo