Abakozi 32 bakoraga muri Ambasade ya Amerika muri Cambodia birukanywe

Abakozi 32 bakoraga muri Ambasade ya Amerika muri Cambodia birukanywe bazira guhererekanya amafoto n’amashusho y’urukuzasoni ku rubuga rwa Facebook bahuriyeho.

Nk’uko ikinyamakuru UsTime kibivuga ngo abakozi bahagaritswe barimo Abanyamerika bafite ubwenegihugu bwa Cambodia n’abanya Cambodia barimo abashinzwe kurinda umutekano n’abanyamabanga, bose bakoraga muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Cambodia.

Gusa amakuru avuga ko muri aba birukanywe nta ba diplomate barimo.

Cambodia ubusanzwe ngo ni igihugu gikunze kugaragaramo kwicuruza nk’ikibazo gihangayikishije iyi leta iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Asia, gikunze kugaragaramo ubukene n’amakimbirane ya hato na hato.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo