Ukuri ntikuzahwema kwereka abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko kunyura mu ziko ntigushye-Perezida wa Sena

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Sena yasoje icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24, hunamirwa abanyapolitike bishwe bazira kwitandukanya n’umugambi wa Jenoside.

Perezida wa Sena mu ijambo rye yavuze ko Kwibuka ari umuco wari usanzwe mu Rwanda, wari ujyanye no kwizera kw’abakurambere bacu.
Yagarutse ku kuba ukuri kutazahwema kwereka abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko kunyura mu ziko ntigushye.

Ati “Jenoside ntabwo izongera kubaho. Ntabwo ari amagambo. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku mateka mabi yashegeshe Umuryango Nyarwanda, niyo mpamvu twahisemo kwibuka twiyubaka. Ni ngombwa guhora twibuka”.

Abanyapolitiki bitandukanyije n’Umugambi wa Jenoside bunamiwe

“Jenoside yakorewe Abatutsi si impanuka. Yashobotse kubera politiki n’ubuyobozi bubi. Indangagaciro dusanga mu bayobozi twibuka none, biraduha ikigereranyo kiri hagati y’ikibi n’icyiza”.

Avuga ko iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi nk’abashyinguye ku i Rebero barwanyije amacakubiri, abanyarwanda bataba baarageze kuri Jenoside.

Ati “Kubibuka ni ukwemera umurage wabo. Kubibuka by’ukuri ni ukubafataho urugero, tukemera uwo mukoro”.

“Kwibuka ni ugukomera ku bumwe n’agaciro by’Abanyarwanda, abayobozi tugafata iya mbere. Umusaruro wo gushyira hamwe n’iterambere bidaheza birigaragaza. Bizatubera kubaka u Rwanda twifuza. Ntawatugamburuza ku byiza twifuza, cyangwa ngo aduhigike adusubize inyuma”.

“Abanyarwanda tubinyuze mu Itegeko Nshinga, twiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko, hashimangirwa ko nta kigomba kudutanya, ku buryo hagira abicwa”.

Perezida wa Sena yavuze ko icyumweru cyo kwibuka gisojwe none ariko Kwibuka bikomeza mu minsi ijana, anakangurira Abanyarwanda bose gukomeza kwitabira ibyo bikorwa byo Kwibuka by’umwihariko bafata mu mugongo abacitse ku icumu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo