CommowealthGames : Valens Ndayisenga yakoze impanuka y’igare

2

Ndayisenga Valens witabiriye imikino ya Common Wealth yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yeteguraga irushanwa rya nyuma.

Ndayisenga Valens wari wahagurutse mu Rwanda tariki 4 Mata na bagenzi be, yakoze impanuka y’igare arakomereka, ubwo yari mu myeteguro yo kuri uyu wa Gatanu yateguraga irushanwa rya nyuma ry’imikino ya CommonWealth yaberaga muri Australia.

Amakuru agera kuri radiotv10 avuga ko nubwo yakoze impanuka ariko yumva ku munsi w’ejo ubwo irushanwa rizaba risozwa nta kizamubuza kwitabira, bitewe nuko impanuka itatuma areka gukina umunsi wa nyuma.

Ku nshuro ya kabiri Valens Ndayisenga yitabira iyi mikino, kuwa kabiri w’iki cyumweru yari ari ku mwanya wa 24, ariko ari uwa kane mu banyafurika bari kwitwara neza.

Ni nyuma yaho Areruya Joseph kuwa kabiri yaje ku mwanya wa kabiri nk’umunyafurika witwaye neza, ndetse n’uwa 13 muri rusange, mu cyiciro cy’abagabo basiganwa umuntu ku giti cye.

Abanyarwanda bitabiriye iri rushanwa mu bakina umukino wo kunyonga igare barimo Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Jean Claude Uwizeye, Bonaventure Uwizeyimana, Didier Munyaneza na Jean Paul Rene Ukiniwabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo