Musha : Nyuma yo guteguzwa, Abatutsi barenga 6000 biciwe umunsi umwe

Tariki 12 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musha mu cyahoze ari komine ya Gikoro bategujwe ko buri buke bicwa, bukeye koko abarenga ibihumbi 6 bicirwa muri iyo Paruwasi, kuri ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo muri Musha bavuga ko kuba batarabaye umutwaro ku gihugu ari kimwe mu bikomeye bishimira kuri ubu.

Karuyonga Olive, ni umwe mu bari mu Kiliziya Cya Paruwasi ya Musha, ahiciwe Abatutsi barenga 6000 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe na mugenzi we Nabahire Anastase nabo banyuze mu nzira y’inzitane Abatutsi bari batuye I Musha banyuzemo cyane cyane ku itariki 13 Mata 1994.

Amateka agaragaza ko aha I Musha ari hamwe mu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi, abayirokotse bavuga ko nubwo intimba yo kubura ababo ikibashengura imitima, ku rundi ruhande bishimira ko imibereho yabo yahindutse babigize uruhare bo ubwabo n’igihugu kikabafasha.

Urwibutso rwa Musha rushyinguyemo imibiri irenga 20100, ubwo bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, I Musha hashyinguye mu cyubahiro indi mibiri 12.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo