Kwibuka24 : Dore uko byagendekeye Mukandamage Anastasie wafashwe ku ngufu n’abagabo 10

1

Mukandamage Athanasie wo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, wafashwe ku ngufu n’abagabo 10, akabohozwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akabyara, arasaba abandi bagore babohojwe muri icyo gihe gutinyuka bakabibwira abana babo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio na TV10, Mukandamage Athanasie w’imyaka 44 utuye mu Mudugudu w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kagali ka Rango mu murenge wa Tumba, avuga ko Jenoside yabaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, icyo gihe yabashije kwihisha mu masaka acika ibitero byari bije iwabo ariko byica abandi bose bo mu muryango we.

Mu rwego rwo kugira ngo arokoke yabanye n’umugabo adakunda ndetse afatwa no kungufu n’abagabo barenga icumi aho yari yahungiye.

Gufwata kungufu kwe yakuyemo indwara zidakira ndetse abyara n’umwana w’umukobwa, kuri ubu yarangije amashuri yisumbuye ndetse ngo nubwo byabanje kumugora kubwira umwana we ibyamubayeho yaratinyutse arabimubwira.

Yakomeje kwiyubaka cyane cyane mu mutwe ndetse ashaka umugabo, kuri ubu bafitanye umwana umwe hakiyongeraho nuwo yabyaye, agira kandi inama ababyeyi babohojwe mu gihe cya Jenoside kubasha kubwira abana babyaye muri ibyo bibazo uko byagenze.

Kuri ubu ni umworozi w’inkoko kandi arahinga amasambu yasigiwe n’ababyeyi mu karere ka Gisagara gusa avuga ko ikitaramuzamo ni ukujya gukorera ibiganiro iwabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo