Mu ndirimbo n’amarira Winnie Madikizela yasezeweho bwa nyuma

Ibihumbi n’ibihumbi biganjemo abagize umuryango, Abanyapolitiki, abanyacyubahiro, ibyamamare n’abanyafurika y’Epfo buzuye sitade ya Soweto muri iki gihugu mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Winnie Madikizela Mandela, wabaye impirimbanyi y’ubumwe bw’abanyafurika y’Epfo.

Muri uyu muhango benshi mu banyafurika y’Epfo bazengurukaga sitade ya Soweto baririmbana ikiniga n’amarira indirimbo zishimagiza ibigwi bya nyakwigendera Winnie Mandela wabaye umufasha wa Nelson Mandela, ndetse ko ngo ibyiza yaharaniye bazabisigasira.

Mu ijambo rye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yagarutse ku bigwi bya Winnie Mandela agira ati « ibyo Winnie yakoze byari ukugirira abaturage be, ibyo yakoze ni igikorwa cy’imbabazi, ntaho bitandukanyirizwa na bimwe mu bikorwa by’abayobozi bo mu gihe cye, kandi yari azi neza ko imibabaro yahuraga nayo, yari igisobanuro ku baturage ».

Sitade Madikizela yasezerewemo yegereye mu birometero bike n’ubundi aho yaharaniye ubwigenge bw’abirabura b’abanyafurika y’Epfo.

Mu muhango wo kumushyingura, umukobwa we Zenani Mandela-Dlamini yavuze ku muri iyi minsi ishize yabashije kubona uburyo abanyafurika y’Epfo baha agaciro abagize indangagaciro zihariye.

Ati « Mama ni umwe mu bagore benshi bahagurukiye kurwanya leta y’abari bitwaje intwaro za kirimbuzi kugira ngo badushakire amahoro n’ubwisanzure kuri ubu twishimira. Urugamba ruharanira ubwisanzure bwacu ntabwo ari urw’asabaga ko buri wese abikora uko abyumva ».

Madikizela mu bwana bwe yabaga mu ntara y’uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo, igihe cyaranzwe cyane n’ubusharire bw’urwango rushingiye ku moko.

Mu myaka 27 Nelson Mandela yamaze afunze, Winnie Mandela ntabwo yigeze acika intege zo gukomeza guharanira kurwanya ivanguraruhu Mandela yaharaniraga, ari nako arwana ku irekurwa ry’umugabo we, ariko byose abishakira uburenganzira bw’abirabura b’abanyafurika y’Epfo. Uyu muhate n’iri shyaka byaviriyemo gukurikiranwa n’amateka meza kandi akomeye.

Winnie Mandela

Winnie Madikizela Mandela agiye gushyingurwa hashize iminsi 12 atabarutse ku myaka 81 azira indwara ya Diabete, aho yari arwariye mu bitaro bya Milpark muri Afurika y’Epfo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo