Dore uko amakipe yaraye atsindanye ku mugabane w’uburayi

Dore uko imwe mu mikino yagenze ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 15 Mata

Ku munsi w’ejo ikipe ya Arsenal yatsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Newcastle united kuri sitade ya Saint James’ Park mu mikino ya Premier League, bitsinzwe na Ayoze Perez ndetse na Matt Ritchie ku munota wa 29’ n’uwa 68’ w’umukino.

Umukino wanagaragayemo ikarita y’umuhondo ku munota wa 90’ w’umikino yahawe Islam Slimani, naho ikipe ya Arsenal igitego kimwe cyayo rukumbi igitsindwa na Alexandre Lacazette ubwo hari ku munota wa 14’, ubwo abafana b’ikipe ya « The gunners » bibwiraga ko bagiye gucyura intsinzi.

Muri Premier League kandi ikipe ya Manchester City yaraye itsinzwe n’ikipe ya West Bromwitch Albion igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Jay Lodriguez ku munota wa 73’ w’umukino, umukino wabotsemo amakarita y’umuhondo ku mpande zombi ku bakinnyi nka Paul Pogba na Allan Nyom.

Naho muri Championaship ho ikipe ya Wolverhampton Wanderers yatsinze ibitego 2-0 ikipa ya Birmingham City.

Muri Laliga Santander, Ku munsi wa 32 kandi ikipe ya Real Madrid yaraye yihereranye ikipe ya Malaga iwayo, iyitsinda ibitego 2-1, icya mbere cyayo cyabanjwemo na Isco ku munota wa 29’ gusa, ndetse n’icya Casemiro cyashyizwemo ku munota wa 63’ w’umukino, igitego rukumbi Malaga yaje kubona nabwo ku munota wa 90’ yakibonewe na Diego Rolan, nyuma y’amakarita y’umuhondo agera kuri ane yahawe abakinnyi b’iyi kipe, nka Federico Ricca, Manuel Iturra, Ivan Rodriguez, na Robero Rosales.

Ikipe ya Atletico nayo yihanije ikipe Levante iyitsinda ibitego 3-0, ku kibuga cya Estadio Wanda Metropolitano, umukino waranzwemo n’amakarita y’umuhondo atatu ku ruhande rw ‘amakipe yombi, gusa ibitego byo ntibyasibye kuboneka, kuko Angel Correa ari we wafunguye amazamu ya Levante ku munota wa 33’ w’umukino naho Antoine Grezman atsinda icya kabiri ku munota wa 48’ ndetse n’icya gatatu cyabonywe na Fernando Torres ku munota wa 77’, bituma ikipe ya Levante itaha amara masa.

Mu yindi mikino yabaye ku munsi w’ejo ikipe ya Espanyol yatsinzwe na Getafe igitego 1-0 naho Eibar itsindwa na Alaves igitego 1-0.

Naho mu gihugu cy’Ubutaliyani amakipe yatsindanye ku buryo bukurikira :

Fiorentina 0 - 0 SPAL

AC Milan 0 - 0 SSC Napoli

Bologna2 - 0 Hellas Verona

Sassuolo 2 - 2 Benevento

Juventus 3 - 0 Sampdoria

Lazio 0 - 0 Roma

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo