Irambona Eric yasabye imbabazi ahakana abavuga ko yariye ruswa

Irambona Gisa Eric usanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports yahakanye amakuru yavugaga ko ngo yaba yarasohotse ku mwihererero w’ikipe ye agiye kurya ruswa.

Uyu musore wari kumwe n’abandi mu mwiherero wa Rayon Sports iri kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Costa de Sol yo muri Mozambique mu irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup yaje gukurwa kuri uyu mwanya amasaha make mbere y’uko Rayon Sports ifata rutemikirere mu gicuku cyo kuri iki cyumweru.

Irambona Eric akaba ashinjwa n’ubuyobozi bw’ikipe kuba yasohotse aho abakinnyi bari bacumbitse adasabye uruhushya, biteza umwuka mubi, bamwe batangira gukeka ko yaba yahawe ruswa n’ikipe ya Costa Do Sol.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook na Instagram yagize ati :" Nyuma yo kumenya ko ndi ku rutonde rw’abazajya muri Mozambique nasohotse mu mwiherero njya murugo njyanye imyenda nakoreshaga imyitozo yasaga nabi kandi ntazayikenera... Ndasaba imbabazi umuryango wa Rayon sports kuko nakoze ikosa ryo gusohoka mu mwiherero w’ikipe ntasabye uruhushya. Kuko ntuye hafi cyane yaho twakoreraga local numvaga bitari bunteze ikibazo ariko ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima.
Nababajwe cyane n’ibyavuzwe nyuma kuko ntabwo imyaka maze muri iyi kipe nkunda ubu aribwo nahemukira umuryango nakuriyemo. Sindi umuntu warya ruswa ngo ngambanire Rayon sports...Bonne chance kuri bagenzi banjye"

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwo bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gukura uyu musore mu bakinnyi bajya i Maputo, kuko badashaka abakinnyi badakurikiza amategeko agenga ikipe.

"Urumva ibyo byo kuvuga ngo yariye ruswa ni ibivugwa nta n’umuntu wabibonera gihamya, ariko ntabwo ikipe ya Rayon Sports yemera abakinnyi badakurikiza amabwiriza y’ikipe, cyane cyane imyitwarire, ni ikintu twahagurukiye." Uyu muyobozi aganira na RuhagoYacu.

"Eric ari mu bakinnyi basanzwe bagira ikinyabupfura mu ikipe ya Rayon Sports, ariko icyemezo twicaye tukiganiraho n’umutoza tubona kugifata, kuko yakoze ikosa kugenda adasabye uruhushya."

Uyu musore mu mukino ubanza wabereye i Kigali ni we wagiye mu nama ibanziriza umukino (Reunion Technique) bivugwa ko bamubonye aganira n’abantu b’ikipe ya Costa Do Sol, ariho ngo bamwe bahereye bamukekaho ruswa, ariko we akabihakana yivuye inyuma.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo