Card B yajyanywe mu nkiko n’uwari umujyanama we

Klenord "Shaft" Raphael wahoze ashinzwe inyungu z’umuraperi Cardi B yakurikiranye mu nkiko uyu muhanzi amushinja kwica amasezerano bagiranye.

Uyu Klenord "Shaft" Raphael arega Card B guhagarika amasezerano bitunguranye atanamenyeshejwe ndetse akongeraho no guhita agirana amasezerano n’abandi ubwo hari muri Werurwe uyu mwaka.

Uyu muraperi umaze iminsi yigaragaza cyane mu njyana ya Hip Hop ntacyo yigeze atangaza ku bimuvugwaho

Card B na Raphael bivugwa ko batangiye gukorana kuva mu mwaka wa 2015, aho yanakoraga nk’umwanditsi w’indirimbo ze ndetse akaba yaranatunganyije indirimbo ye ya mbere « « Bodak Yellow ».

Sosiyete ishinzwe gucunga umutungo wa Card B, izwi nka KSR yemera ko kuva Cardi B yatangira umuziki muri 2015, Raphael yagize uruhare rukomeye mu iterambere ku bijyanye n’umuziki ndetse no kumenyekana bya Card B, ariko ngo nyuma y’ibyo byose Raphael akaba yaratunguwe n’uko yitwaye ari nabyo agaragaza mu kirego.

Card B wasohoye album ye ya mbere « Invasion of Privacy » muri uku kwezi kwa Kane, ubu yamaze gisinyana amasezerano n’inzu itunga umuziki ya « Quality Control ».

Kugeza ubu Card B ashinjwa ko yasinye amasezerano n’indi nzu itari KSR ari nabyo kugeza ubu biri mu bikubiye mu kirego.

BBC ivuga ko kuva yashyira hanze Alubumu ye ya mbere, yaciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ufite indirimbo zigera kuri 14 ku rubuga rwa Billboard mu ndirimbo ijana zikunzwe

Uyu muraperi kandi aherutse gutangariza abafana be ko agiye kujya mu kiruhuko, kuko yitegura kwibaruka, ngo kuko nubwo akora ibitaramo umwana uri mu nda akomeza gukura, akaba akazagaruka neza nyuma yo kwibaruka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo