Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Arsenal n’umutoza wayo

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yongeye kugaragaza igikwiye guhinduka koko mu ikipe ya Arsenal, anavuga kuri Arsene Wenger.

Mu gihe Arsenal yasezererwaga muri kimwe cya kabiri cya Europa League, mu ijoro ryakeye, hari benshi mu bafana bayo bitashimishije. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni umufana w’iyi kipe, yagayaraje ko atishimiye aho ikipe ihagaze, ariko anagaragaza icyakorwa ku itera mbere ryayo.

Ati « Nkuko nahoze mbivuga hari inama mfite nk’umuntu ukurikira… Hari icyo guhindura mu ikipe. Kandi niba hari n’icyahinduwe ntabwo ari cyo cyari gikenewe. Mbifurije guhirwa mwese ! Turacyakeneye kubona Arsenal iri aho igomba kuba iri, mu bihangange by’umukino ».

Yagize kandi icyo avuga by’umwihariko ku mutoza wayo, Arsene Wenger wamaze gusezera ku bafana n’abakunda Arsenal, ariko n’ikipe ubwayo.

Ati “Icyo ntekereza ku ikipe mfana ya Arsenal- igira umukino mwiza ndetse n’umutoza mwiza nka Arsene Wenger, ibi bihe ntabwo ari uku bikwiye kuba birangira. Umutoza aragiye, ndacyari umufana wa Arsenal ariko ndanenga ba nyirayo”.

Ikipe ya Arsenal itarakunze kugira amahirwe yo kwitwara neza mu myaka vuba, yaraye isezerewe na Atletico Madrid ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi, ubwo hagombaga kumenyekana izakina umukino wa nyuma.

Ni mu gihe kandi Arsene Wenger yari yaraye abwiye abakunzi ba Arsenal ko yifuza ko yifuza ko inkuru y’urukundo rwe na Arsenal irangira neza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo