Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba mudasobwa

Polisi yo mu karere ka Gasabo yataye muri yombi abagera kuri batatu bakekwaho kwiba mudasobwa 12 mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nduba.

Izi mudasobwa ngo zibwe mu ijoro ryo kuwa 27 Mata, ubwo abajura binjiraga mu cyumba izi mudasobwa zabagamo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, avuga ko abafashwe bakekwa ari uwitwa Jean Damascene Harerimana, Francois Mburenumwe na Eric Nshimiyimana. Aba bakaba bahise bajyanwa ku cyicaro cya Polisi ya Nduba, mu gihe urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, RIB ruri kubakoraho iperereza.

CIP Emmanuel yagize ati "Mu ijoro iri shuri ryibwemo, abantu barahamagaye bavuga ko hibwe, ariko birinda gutangaza amazina yabo. Abashinzwe umutekano kuri iri shuri ari bo Harerimana na Mburenumwe bamenyesheje ubuyobozi bw’ishuri ibyabaye, ikigaragara nuko urugi rwafunguwe n’urufunguzo rwarwo cyangwa urwacurishijwe, ariko iperereza rikagaragaza nanone ko aba babiri bakoranaga na Nhsimiyimana, wari umutetsi w’iri shuri mu kwiba izi mudasobwa".

Ati "Izi mudasobwa zagombaga gufasha abana b’u Rwanda kwiyungura ubumenyi, kuziba rero ntabwo bigira ingaruka gusa ku bana, ahubwo no ku gihugu, niyo mpamvu hakenewe imbaraga za buri wese ngo hakumirwe ibi byaha".

Aburira abantu kutagura ibikoresho nk’ibi biba byarakoze kuko akenshi usanga byibwe, kandi bagatanga amakuru ku bagurisha ibikoresho nk’ibi.

Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubujura, ahanihwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’amande kuva ku nshuro ebyiri cyangwa eshanu z’ agaciro k’ibyo yibye cyangwa kimwe muri ibiri bihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo