Umwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba yapfuye

Leta y’ u Rwanda yatangaje ko hari umwe mu mpunzi yapfuye nyuma y’ibikorwa by’umutekano muke byabaye hagati y’igipolisi cy’u Rwanda n’agatsiko k’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba tariki 1 Gicurasi 2018.

Bamwe mu baba muri iyi nkambi ya Kiziba nibo bateje impagaragara ubwo bateraga abashinzwe umutekano, bizera ko bajyanwa mu bihugu bya mu burengerazuba uko babyifuza.

Ni mu gihe Leta y’ u Rwanda yo ivuga ko idashobora gufata ibyemezo ku buhungiro mu bindi bihugu, ndetse ko idashobora kwikorera uwo mutwaro mu gihe n’ubundi byaba bidakurikije amategeko. Gusa ngo ni uburenganzira bw’izi mpunzi nanone kuba zasubira mu bihugu zaturutsemo.

Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe kwita ku mpunzi, HCR n’izindi nzego bireba, bakira impunzi zaje mu gihugu kubera ibibazo by’umutekano zikitabwaho nk’uko byagenze mu myaka 22 ishize, ariko bigasabwa kubahiriza amategeko nk’abandi baturage b’abanyagihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo