Hari ahakigaragara umwanda kugeza no ku mavunja

Mu gihe mu Rwanda hamaze iminsi havugwa umwanda ugaragara ku bana, bamwe mu babyeyi bo mu mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye baravuga ko gushakisha amaramuko ariyo mpamvu nyamukuru ituma abana babo bagaragarwaho umwanda.

Ibi byagaragawe ubwo umwe mu bagize inteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite yatungurwaga ku munsi w’ejo n’amavunja yagaragaraga ku mwana kandi ngo ari ikibazo bivugwa ko cyacyemutse.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’umwanda ugaragara ku bana babo, bemeza ko ngo baba bahugiye mu mirimo yo kubashakira ikibatunga ntibabone umwanya wo kubitaho.

Nyarasafari Esperance Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango aherutse kugagaragaza ko abagore babishatse ikibazo cy’umwanda bagicyemura.

Umwanda si ikibazo kihariye ku bana gusa, ahubwo kiracyari imbogamizi mu kwirinda indwara uwukomokaho gusa benshi bemeza ko hakiri imyumvire yo hasi ku buryo ubukangurambaga bugomba gukomeza gushyirwamo ingufu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo