U Rwanda rwatoranijwe kwakira inama y’abakora mu bijyanye n’indege za Gisivile muri Afurika

U Rwanda rugiye kwakira inama y’umuryango mpuzamahanga uhuriwemo n’abakoresha indege za gisivile ku rwego rwa Afurika, ICAO. Inama biteganijwe ko izahuriramo abagera kuri 300 bakora mu bijyanye n’indege za gisivile muri Afurika.

Ibi ni ibyatangajwe ku munsi w’ejo mu kiganiro n’itangazamakuru, cyakozwe n’abahagarariye ikigo cy’indege za gisivile mu Rwanda, RCAA na ICAO. Umuyobozi wa ICAO mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Barry Kashambo ko babanje kuza mbere, kugira ngo bategure inama.

Ati "Turi hano mu myiteguro y’inama y’umuryango uhuriwemo n’abakoresha indege za gisivile, kandi tuzi neza ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gutegurira inama, kandi twizeye ko iyi nama bizagenda neza."

Biteganijwe ko iyi nama izatangira tariki 22 kugeza kuri 25 Gicurasi, ikazibanda ku kureba ibyatuma barushaho kunoza serivisi batanga, cyane cyane ko izahuza abahanga bafite aho bahuriye n’iby’indege mu nzego zose, ku mugabane wa Afurika.

Biteganijwe ko kandi muri iyi nama izabera muri Kigali Convention Center hazahuriramo n’abagize umuryango w’indege za gisivile mu karere bakazaganira by’umwihariko ndetse hakababeramo n’amahugurwa ku bazitabira inama.

Abateguye iyi nama bavuga ko urwego rw’indege za gisivile muri Afurika rwagiye rutera imbere, cyane cyane mu myaka itatu ishize, hakazaba hanarebwa uburyo rwakomeza kurushaho gutezwa imbere, hareberwa ku makosa yagiye akorwa mu bihe byahise no kwigira ku bisubizo byifashishijwe mu kuyakosora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo