Miss Iradukunda yatangiye igikorwa cye cya mbere asura abo ku Nkombo

Mu gikorwa cye cya mbere nyuma yo gutorwa nka Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, Miss Liliane Iradukunda yasuye abaturage bo ku nkombo mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba, aganira n’urubyiruko rw’abakowa.

Miss Iradukunda aganira na radiotv10 yavuze ko igikorwa cye cya mbere yahisemo kugitangirira ku nkombo nk’uko byari biteganijwe kuri gahunda y’ibikorwa azakora, ati “Naganiriye n’urubyiruko rw’abakobwa bo ku nkombo by’umwihariko, ku buryo bakwiye kwitwara no kubaremamo icyizere cyo kumva ko bashoboye, ko ntacyo batageraho babishatse, nyuma twubakiye umukecuru utishoboye wari ufite inzu yasenyutse”.

Ari mu rugendo yakoze iminsi ibiri guhera kuva ku munsi w’ejo, ubwo yageraga ku nkombe z’ikiyaga cya kivu, mu karere ka Rusizi Miss Liliane, yambukijwe yerekeza ku kirwa cya Nkombo n’ingabo z’u Rwanda zihakorera uburinzi.

Ikirwa cya Nkombo, Miss Iradukunda yasuye, gituwe n’abaturage bagera ku 19.214.



Miss Iradukunda wakiriwe neza n’abayobozi mu Karere ka Rusizi ndetse n’abatuye iki ikirwa, avuga ko igikorwa cy’ubutaha ateganya kugikorera mu kigo cy’Iwawa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo