Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza

Kuri uyu wa mbere muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa internet hagamijwe Iterambere Rirambye aho yagejeje ijambo ku bayitabiriye.

Perezida Kagame yavuze ko iyi ari inshuro ya mbere kuva muri 2011 bahuriye i Kigali, ndetse ko yishimiye kongera kubakira. Yagaragaje kandi ibikenewe kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza.

Ati “ Kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza, bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe”.

“ Ukuri ni uko ikoranabuhanga dukoresha ahandi hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet, igihe tuvuga kuri 5G n’ahazaza h’umurongo mugari, ibi tugomba guhora tubitekerezaho. Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze”.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma abayituye bagomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo bageze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic , telephone zigendanwa) kuri bose.

Yavuze ko nibikorwa, bizabasha gufatanya n’abandi bahuje intego nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Yasoje agaragaza ko ibi byose bizafasha kumenyekanisha ibiganiro n’ibyemezo bifatirwa mu nama kandi bijyana na gahunda yo gukwirakwiza ikoranabuhanga muri Afurika ya ’Smart Africa’.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo