Nyina wa Jay-Z yahishuye ko ari umutinganyi

Nyina wa Jay-Z yavuze uburyo yumvise aruhutse igihe abwiye umuhungu we ko ari umutinganyi.

Ibi Gloria Carter nyina wa Jay-Z yabivuze ubwo hari mu birori byo gutanga ibihembo bya GLAAD Media, avuga ko ari ubwa mbere yari abwiye umwana we ko uwo ari we by’ukuri.

Nyina wa Jay-Z Gloria Carter

Muri ibi birori nyina yaneyeho iri jambo ubwo yari ari mu ruhame yahamagawe ndetse anahembwa nk’uwagize uruhare ku ndirimbo ya Jay z, Smile yasohowe umwaka ushize.

Ati “Nasekaga ntishushanya kuko noneho nari namaze kubwira umwana wanjye uwo ndi we, yararize ahita mbwira ati ‘bigombe kuba bigoye kubaho muri ubwo buryo kugeza iki gihe’”.

Nyina wa Jay-Z avuga ko yabimubwiye kugira ngo arinde umuryango we kutamenya ukuri kuri we, ati “Nabagaho nishimye, ariko ntabwo nari mbohotse.

BBC ivuga ko Jay-Z akibimenya yarize, ubwo nyina yamubwiraga ko ari umutinganyi ndetse ko akundana n’umuygore mugenzi we
Bivugwa kandi ko hari imwe mu ndirimbo za vuba Jay-Z avugamo iyi nkuru ya nyina, agira ati “Mama afite abana bane, ariko ni umutinganyi, Kandi yatinze kugaragaza uwo ari we, yahisemo kubigaragaza nubwo byamugoye”.

Jay z aherutse kubwira itangazamakuru kuba nyina yaramwegereye akamubwira ko hari uwo akunda bimutera kurira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo