Bwa mbere umugore wa AMAG The Black yagaragaje ifoto atwite

Umwaka ushize wa 2017 mu kuboza tariki ya 24 nibwo Hakizimana Aman tuzi nka Ama G The Black yakoze ubukwe na Uwase Liliane ariko bikaba ntagihe kinini cyari giciyemo amaze gutandukana n’umugore we bari bamaze igihe babana ariko bitemewe n’amategeko baranabyaranye imfura yabo.

Ama G The Black wagiye wiyama kenshi cyane abavugaga ko arongoye Uwase Liliane kubera ko yamuteye inda, kuri ubu nkuko bigaragara ku ifoto uyu mugore we baherutse kwemeranya kubana akaramata yashyize hanze nuko atwite inda nkuru ndetse y’imvutsi.

Nyuma y’ubukwe bwabo nubwo amakuru y’umugore wa Ama G The Black atigeze akunda kumenyekana, abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye ubwo yashyiragaho iyo foto atwite yaje kwerekana ko atewe ishema n’umwana we wa mbere.

Uyu mwana Uwase Liliane azaba yibarutse azaba ari imfura ye ariko kuri Ama G azaba ari umwana wa kabiri nyuma y’imfura ye yitwa Shami yabyaranye n’umugore we wa mbere batandukanye witwa Rosine.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo