Sobanukirwa n’imikorere y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

RIB ni urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemejwe tariki 19 /4/ 2018 nyuma yo gutandukanya imikorere na polisi y’u Rwanda, abakozi bimuwe bava muri CID bimurirwa muri RIB abakozi bayo bari aba polisi, bivuze ko bakoraga imirimo ibiri, ariko basanze icyarushaho kuba cyiza, ari ugukora icyarushaho gufasha umunyarwanda, byabaye ngombwa ko abo bari aba polisi bakurwa mu mirimo iyari yo yose, kugira ngo bashyirwe mu mirimo y’ubugenzacyaha gusa.

Iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibyaha birikorerwamo biri mu byatumye uru rwego ruhabwa inshingano zihariye, basanze ari ngombwa nanone kugendana n’igihe bitewe nuko ibyaha by’iterabwoba bigenda bifata indi ntera, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu n’ibindi biri mu bizagenda bitangirwa amahugurwa nta kindi kibyivanzemo.

Kugeza ubu, RIB ishinzwe gukurikirana ibyaha, icyicaro cyavuye aho Polisi y’u Rwanda ikorera ku Kacyiru, ijya ku Kimihurura ahahoze Umurenge wa kimihurura, gusa singombwa kuba ari ho abafite ibibazo bose bajya, kuko hari n’abashobora kugana ahandi nk’abo mu ntara, ku mirenge, akarere ku ntara, hari abakozi ba RIB.

Gusa bakira abafite ibibazo bose bakayoborwa aho ikibazo bafite cyacyemurirwa, bahagera ishami ribishizwe rurabisuzuma rukabiregera abashinjacyaha niba ari ngombwa, cyeretse igihe bireba urwego rw’abunzi.
Imwe mu mirongo ya polisi iracyakoreshwa muri RIB nka 112 mu gihe iyi nimero ishobora guhinduka.

Mu rwego rw’imikorere myiza umuturage asabwa gutanga amakuru. Uru rwego uretse kuba rutazongera gukoresha imyembaro y’abapolisi rwemerewe gutunga intwaro bitewe n’imiterere y’akazi nk’uko biteganywa n’itegeko.

Bitewe n’ibyaha byamenyekanye ko bigiye kuba cyangwa byabaye, hari aho bizajye biba ngombwa kuzitira agace runaka kugira ngo hakorwe iperereza bitewe n’ibikoresho biri aho hafi byakoreshejwe icyaha, cyangwa byari bigiye gukoreshwa icyaha.

RIB ibarizwa muri Minisiteri y’Ubutabera, ubugenzacyaha iyo bubonye amakuru, bushobora gutangira gukurikirana ibyaha, gukora amadosiye, gukumira ibikorwa ku bufatanye n’abaturage, gufata abakoze ibyaha, gushaka abatangabuhamya, gukora dosiye, bukayitunganya igashyikirizwa ubushinjacyaha, iyo ubushinjacyaha busanze byuzuye bukomeza imirimo yabwo.

RIB izajya ihuriza na Polisi ku gukora ubukangurambaga ku bufatanye ku kwirinda no kurwanya ibyaha.

Hari ibiteganywa birimo kuba abakozi bazahabwa imyenda igaragaza urwego bakorera, kugeza ubu bakaba bafite amakarita abaranga.

Hazagenda haza ibishya mu mikorere y’uru rwego birimo kuba hakoreshwa imyenda iruranga igihe ari ngombwa cyangwa itakoreshwa ku mpamvu z’akazi.

Gusa abaturage barasabwa kwizera bagaha amakuru abakozi b’uru rwego. Uru rwego kandi rushobora gukurikarana abanyabyaha bakoze ibyaha mu Rwanda bakajya hanze n’ababikorera hanze bakaza mu Rwanda ku mikoranire na interpole.

RIB ntishinzwe gukora iyicarubozo, kuko hagize ubikora yaba atandukiriye inshingano, kandi uwaziyitirira uru rwego aba akoze icyaha giteganirijwe ibihano hifashishjwe ubutabera.

RIB ivuga ko igikenewe ari uko umukozi wayo aba umunyamwuga, akabikora nk’uko abisabwa bikurikije ibyo yahuguwemo n’uko yabihuguwemo.

Source : RIB

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo