Urubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo gusobanura imishinga

Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwitabiriye igikorwa cyo gusobanurira imishinga abashoramari mu nama ya Transform Africa.

Igikorwa kiswe "Face The Gorillas", urubyiruko ruravuga ko ikidindiza umuco wo kwihangira imirimo ari ugutegereza inkunga y’umushinga mbere yo gutunganya igitekerezo kizima

Ibi birashimangirwa na ba Rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bavuga ko nyuma yo kumva ibitekerezo, bafite inshingano yo gutera inkunga urubyiruko rwatinyutse rukabegera.

Igitekerezo kitwa urucantege kuri benshi mu rubyiruko cy’uko nta gishoro nta mushinga, urubyiruko rwagize ibitekerezo by’umushinga bifatika rukanabisobanurira abashoramari, ruvuga ko gikwiye kuranga urajwe ishinga n’iterambere cyane irishingiye ku buhanga bwa none.

Bamwe mu bashoramari bamaze igihe bihangiye imirimo mu Rwanda bashimangira ko urubyiruko rudakwiye kwirengagiza ko iturufu yo kubeshwaho n’akazi k’abandi rigenda rita agaciro.

Ibikorwa byo guha urubuga urubyiruko rugasobanura ibitekerezo by’umushinga mu Rwanda, abashoramari kandi babihuza n’inkunga abamaze igihe mu ruhando rw’ubushabatsi bakwiye gutera urubyiruko rugana iyo nzira.

Imibare iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko kugeza mu kwa kabiri kwa 2017 abanyarwanda bari mu myaka (16 – 65) ni ukuvuga abafite ubushobozi bwo gukora cyangwa gushaka akazi bageraga kuri 54% by’abaturage b’u Rwanda.

Iyi mibare iheruka kandi yagaragaza ko 26% by’abari barangije amashuri yisumbuye aribo bari badafite akazi, barimo 15.9% barangije Kaminuza na 19.5% barangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Muri rusange abadafite umurimo mu Rwanda bari 16.7%, urubyiruko rudafite akazi rukaba rwari 21%.

Hari ikizere ko urubyiruko rubonye umwanya wo kugaragaza inzozi n’impano zarwo ubundi rugatizwa umurindi n’abandi bashoramari ubushomeri busa n’ubwabaye ndanze bwagenda bugabanuka biganisha ku iterambere mu nguni zose z’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo