Rusizi : Harerimana Frederick wari meya yeguye ku mirimo ye

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo hatangajwe amakuru yo gusezera ku mirimo ye kwa Bwana Harerimana Frédéric wayoboraga Akarere ka Rusizi ku mpamvu yise bwite nyuma y’imyaka itatu akayobora.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 ni uko bwana Harerimana yashyikirije Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi ibaruwa yo kwegura ku mirimo ye avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite ashimangira ko nta kibazo kindi gitumye yegura.

Harerimana Frederic wayoboraga akarere ka Ruhango yeguye ku murimo ye yatangiye mu muwaka wa 20005 icyo gihe akaba yarabaye Meya asimbuye Nzeyimana Oscar nawe wari weguye amaze kugirwa umwere nyuma yo gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha bwari bumukurikiranyeho gukoresha impapuro mpimbano muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo