CAF U20 : Amavubi yatsindiwe mu rugo na Zambia

Kuri uyu wa Gtatandatu mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje iyo myaka yatsinzwe na Zambia i Kigali ibitego 2-0.

Umukino watangiranye imbaraga, waje guhindura isura ku munota wa 34 ubwo Zambia yafunguraga amazamu ku mupira wa Prince Mumba yahereje Francisco Mwepu awutera neza mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari inyuma n’igitego kimwe, bavuye kuruhuka umutoza Mashami akomeza kugirira icyizere abakinnyi bari babanjemo ntiyakora impinduka. Ku munota wa 59 rutahizamu Sindambiwe Protais w’u Rwanda yeretswe ikarita itukura kubera gukinira nabi Lameck Banda.

ku munota wa 78 ikipe ya Zambia yari yakomeje gusatira yaje gutsinda igitego cya 2
nacyo cyatsinzwe na Francisco Mwepu wigaragaje nk’umuhanga cyane kuri uyu mukino. Uku ni nako uyu mukino warangiye.

Tariki ya 19/05 nibwo ahateganyijwe kuba umukino wo kwishyura i Rusaka muri Zambia.

Ikipe itozwa na Mashami Vincent ikaba yarageze mu cyiciro cya 2 cy’amajonjora nyuma yo gusezerera Kenya ku ntsinzi y’igitego cyo hanze dore ko imikino yombi bari banganyije igitego 1-1 i Nairobi na 0-0 i Kigali

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rwanda : Ntwari Fiacre, Ishimwe Christian, Ishimwe Saleh, Bonane Janvier, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Uwineza Aimé Placide, Byiringiro Lague na Mugisha Patrick.

Umutoza : Mashami Vincent.

Zambia : Bwalya Prince, Prince Mumba, Kingsley Hakwiya, Justin Mwanza, Martin Njobvu, Lameck Banda, Benson Kolala, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Mumba Muma na Francisco Mwepu.

Umutoza : Wedson Watson Nyirenda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo