ARPL : Umunsi wa 22 usize Police n’umutoza mushya bisanzuye

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 22 muri Azam Rwanda premier League.
Ni ubwo hari imikino myinshi yagiye isubikwa harimo uwa APR FC na Police kugira ngo Police FC ikine ikirarabne cyayo, umukino wa Mukura Victory Sports na Miroplast wasubitswe kuko Miroplast nayo yakinnye n’ikipe ya Police FC.

Kuri iyi mikino yasubitswe hiyongereye umukino wa Rayon Sports na Amagaju nawo wasubitswe kubera ikipe y’igihugu Amamvubi byahuzaga amasaha, hakiyongeraho umukino wa Marine an As Kigali nawo wasubitswe kuko Marine ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Kuri iki cyumweru imikino yagombaga gukomeza nkaho umukino wa Polivce FC yakinaga na Miroplast warangiye umutpza mushya ukomoka muri Zambia Albert Mphande yafashaka ikipe y’abapolisi kunyagira abacuruzi ba Mironko ibitego 3-0.

Kuri uyu munsi kandi ikipe ya Gicumbi icungana no kutamanuka kuri ubu itozwa na Bizimana Abdu Bekeni yari yasuye Kirehe aho banganyije 0-0 mu gihe i Bugesera ho Bugesera FC yakinnye na Espoir umukino warangiye ari 1-1 gusa haza kubonekamo amakarita 3 y’umutuku yaturutse ku mirwano hagati ya Wilonjda wa Espoir warwanye na Mubumbyi Bernabe wa Bugesera ndetse na Simpenzwe Hamidu bakunda kwita Dudu.

Dore uko indi mikino yagenze :

Umunsi wa 22

SC Kiyovu 2-1 Sunrise FC
Bugesera FC 1-1 Espoir FC
Kirehe FC 0-0 Gicumbi FC

Ikirarane umunsi wa 21

Police FC 3-0 Miroplast FC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo