Urubanza rwa Kizito rwongeye gusubikwa

Urukiko rw’ikirenga rwasubitse urubanza mu bujurire ruregwamo umuhanzi Kizito Mihigo n’uwitwa Dukuzumuremyi Jean Paul baregwa hamwe.

Uru rukiko rwanasibye ubujurire bw’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse gereza umwaka ushize, wari wakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Ubushinjacyaha buhamya umuhanzi kizito Mihigo ibyaha bine birimo n’icy’ ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika.

Urubanza rukazasubukurwa tariki 11 z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, Dukuzumuremyi Jean Paul amaze kubona umwunganizi

Mu mwenda w’iroza w’imfungwa, isaha y’umweru ku kuboko kw’ibumoso ndetse n’ishapure y’iryo bara yatamirije ku kuboko kw’iburyo, yambaye inkweto zitukura zisa n’izizamutse n’amasogisi y’umweru azamutseho gato, ni ko umuhanzi Kizito Mihigo wagaragaraga nk’udafite ikibazo yari ameze yitaba urukiko rw’ikirenga.

Urukiko rwabanje guhamagara abaregwa, maze Ntamuhanga Cassien arabura, ruvuga ko rwabonye ibaruwa ko yatorotse gereza tariki 30 z’ukwezi kwa 10 umwaka ushize.

Urukiko rwabajije niba abandi bafite ababunganira haboneka Me Mukamusoni Antoinette wunganira Kizito Mihigo, naho Dukuzumuremyi Jean Paul abwira urukiko ko nta bushobozi afite bwo kwishyura umwunganizi.

Abajijwe niba yaramenyesheje urukiko ko atishoboye, Dukuzumuremyi yavuze ko atabonye umwanya uhagije ahubwo ngo kuko yakomeje kuzutaguzwa yimurirwa muri gereza zitandukanye, byatumye atabikora.

Urukiko rwabajije ababuranyi niba kuburana hari umwe mu baregwa udahari n’undi utunganiwe nta kibazo byagira ku miburanire yabo, maze Ubushinjacyaha buvuga ko Dukuzumuremyi agomba guhabwa umwunganizi.

Naho kuri Ntamuhanga Cassien watorotse gereza, bwifashishije ingingo y’186 mu mategeko ahana y’u Rwanda, igika cya 5, ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rw’ikirenga bwasiba ubujurire bwa Ntamuhanga Cassien, ibihano bikaguma uko byafashwe n’urukiko rukuru.

Kizito Mihigo we yabwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe yatuma urubanza rutaburanishwa kuko ngo ibirego byabo bidafitanye isano rya hafi, kandi ngo bakanaburana mu buryo bunyuranye, cyane ko bo bahakana ibyo baregwa naho Kizito Mihigo akaburana yemera icyaha. Nubwo avuga ko igihano yahawe ari kinini.

Agahera aha asaba ko urubanza rwabo barutandukanya.

Me Mukamusoni Antoinette we yabwiye urukiko ko itariki yo kuburana ari igihe bari banyotewe kandi bategereje igihe, cyane ko bajuriye tariki 27 z’ukwa 2 muri 2015, bityo ko gusubika uru rubanza ari amaco yo kurutinza.

Nyuma yo kwiherera mu gihe cy’iminota hafi 30, urukiko rw’ikirenga rwasibye ubujurire bwa Ntamuhanga Cassien, ndetse runafata umwanzuro wo gufasha Dukuzumuremyi Jean Paul kubona umwunganira.

Urukiko rw’ikirenga rwanze ikifuzo cya Kizito Mihigo cyo gutandukanya urubanza rwe n’urwa Dukuzumuremyi kuko ngo hari isano ry’ibyaha baregwa, runavuga ko kunganira Dukuzumuremyi ari uburenganira ahabwa n’amategeko bityo ko ntaho bihuriye no gutinza urubanza.

Urubanza ruzasubukurwa tariki 11 z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.

Dukuzumuremyi Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’imyaka 30, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, n’ubugambanyi bw’ibikorwa by’iterabwoba.

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana n’izo gusana imitima zakoreshwaga cyane mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, Kizito Mihigo we yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, nyuma yuko urukiko rukuru rumuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Kizito Mihigo akaba yarajuririye iki gihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo