Inzego zihagarariye Abagore mu Rwanda ziranenga bikomeye abagore bakoze Jenoside mu 1994

Leta y’u Rwanda iranenga bikomeye bamwe mu bagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse bakanatoza abana babo ubwicanyi.

Inzego zihagarariye abagore mu Rwanda zivuga ko abagore bagize uruhare muri Jenoside batatiye igihango cyo gutanga ubuzima.

Mu mvugo ya Perezidante w’inteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite Madame Domitille Mukabarisa agaragaza ko atiyumvisha ukuntu abagore batinyutse gukora Jenoside ndetse bakanigisha kwica kandi bizwi ko mu muco Nyarwanda umugore atanga ubuzima. Ni imigirire avuga ko yatumye Jenoside igira isura mbi nk’iyo yagize.

Yagize ati :’’Njya nibaza ukuntu umuntu atakaza ubumuntu akica umwana mutoya, akica uruhinja, akica igitambambuga, akica igisekeramwanzi, ni ibintu umuntu atabasha kumva no gutekereza. Kubona umuntu abitinyuka akageza n’aho yihekura nkuko twumvise ubuhamya bw’abagiye bica abo bibarutse ngo n’uko bafite amaraso y’Abatutsi. Ni ikintu gikomeye umuntu atabasha kumva’’.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madame Nyirasafari Esperance yongeyeho ko ubugwari bw’abagore bakoze Jenoside bushimangirwa no kuba barafashije abategura Jenoside kwigisha abana babo ubwicanyi n’urwangano byatije umurindi mu kuba gikwira no mu rubyiruko. Ibi ngo ni ugusebya abagore b’u Rwanda muri rusange.

Yagize ati :’’Ubuyobozi bwatoje abantu kwica, bihera mu muryango aho umugore yigisha umwana kwica abantu, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, uwo mugore yaradusebeje’’.

Ibi byavuzwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abagore n’abana.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Muri rusange, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG igaragaza ko Ibarura ryo mu mwaka wa 2014, ryagaragaje ko Abatutsi bishwe muri Jenoside bamenyekanye amazina bagera kuri 1,074,057, muri bo 53.8% bari abana bafite hagati y’umunsi umwe n’imyaka 24.

Ni mu gihe ibarura ryo mu mwaka wa 2007, ry’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ryagaragaje ko umubare w’abarokotse Jenoside ari ibihumbi 309 368, barimo ab’igitsina gore bagera kuri 180 593.

Muri aba bagore barokotse abashoboye kumenyekana bangana 6,321 bandujwe SIDA, impfubyi za Jenoside zigera kuri 21%, abapfakazi 10.3%, n’abamugaye 7%.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo