Handball Zone 5 : U Rwanda rwatsinze Sudan mu mukino wa Kabiri

Nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Uganda ibitego 30 kuri 29 mu mukino wa HandBall y’abatarengeje imyaka 20 ku munsi w’ejo, kuri uyu wa Gatatu rwanyagiye Sudan ibitego 55 ku 08. kmu irushanwa rya zone ya gatanu.

Ni imikino y’ibihugu ihuza abatarengeje imyaka 20 muri Handball iri kubera Lugogo mu gihugu cya Uganda.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Uganda yakiriye iyi mikino , Sudan n’u Burundi byaje bikererewe bigatuma imikino yari iteganyijwe ku wa Kabiri ku ruhande rw’u Rwanda isubikwa. Mu mukino ubanza u Rwanda rwakinnye na Uganda umukino wari ukomeye dore igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yose naganya 14-14. Igice cya kabiri amakipe nabwo yakomeje guccungana gusa U Rwanda ruza kuzamukana Uganda birangira babarushije inota 1.

Uganda U yahanganye n’u Rwanda mu mukino ufungura irushanwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka yatsinze Uganda

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hagombaga kuba umukino wa Kabiri ku basore b’u Rwanda gusa kuko ibihugu bya Burundi na Suadan byageze Uganda bikererewe byatumye iyi mikino isubikwa, kuri uyu wa Gatatu akaba aribwo U Rwanda rwakinaga umukino warwo wa kabiri rukina na Sudan.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze 55 ku manota 8 ya Sudan

Ni umukino wasaga nkaho woroheye ingimbi z’u Rwanda kuko igice cyawo cya mbere cyarangiye u Rwanda rutsinze amanota 27 kuri 3 ya Sudan.

Sudan yari iri ku rwego rwo hasi imbere y’u Rwanda

Kugera ubu abasore batozwa na Anaclet Bagirishya bakaba bamaze kubona imikino
bibaha amahirwe yo kwerekeza mu cyciro gikurikiye. Gusa abakaba basogaje umukino bagomba gukina n’igihugu cy’u Burundi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo