Abatorokeye muri Australia bamaze kwishakira abanyamategeko

Leta ya Australia yasabye abatorotse barimo umunyarwanda baburiwe irengero ubwo bari mu mikino ya Commonwealth kwigaragaza cyangwa bakava muri iki gihugu.

Abarenga 10 bavuye mu bihugu bya Afrika kugeza ubu ntiharamenyekana aho bari, mu gihe none aribwo byari biteganijwe ko viza zabo zirangira none.

Umunyamakuru wa BBC uri i Sydney, Hywel Griffith, yavuze ko abo batorotse bagizwe n’abaturuka mu gihugu cya Cameroun, Uganda, Rwanda na Sierra Leone, bose ngo bagiye bava aho bari bacumbikiwe mu gace ka Gold Coast- bamwe muri bo ngo bakaba batarigeze banitabira amarushanwa.

Kugeza ubu bivugwa ko bakiri muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ngo kugira ngo bakomeze kukibamo, leta ya Australia ivuga ko bakwiye kubisaba imbere yuko visa zabo zirangira.

Biravugwa ko benshi mu batorotse bamaze kubona ababunganira mu by’amategeko, ku birebana no kuba bakwamburwa ubuhungiro, mu gihe abandi ngo berekeje i Sydney na Brisbane.

Leta ya Australia yasabye abatorotse ko kwigaragaza cyangwa hagakoreshwa izindi mbaraga, ndetse ko uzafatwa azafungwa, akabona koherezwa mu gihugu cye.
Ni mu gihe Bamwe mu batorotse bivugwa ko bari abagombaga gukina imikino irimo iteramakofe n’abaterura ibiremereye.

Nyuma yuko bimenyekanye ko mu batorotse harimo n’abanyarwanda, Leta y’u Rwanda yahise itangaza ko iri gukora ku buryo abatorotse bakurikiranwa ndetse bakagarurwa mu Rwanda, ariko kugeza ubu nta kindi kiratangazwa ku batorotse.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo