Imidugudu ine niyo yagaragajwe nk’itagaragaramo icyaha

Imidugudu 4 yo mu karere ka Rwamagana niyo igaragazwa nk’itaragaragayemo icyaha na kimwe.

Abaturage b’umwe muri iyi midugudu bamwiye RADIOTV10 ko n’ubwo hatabura udukosa bita duto nabo bemeza ko nta byaha bikorerwa muri uyu mudugudu.

Nta gihe kigaragazwa iyi midugudu yaba imaze itarangwamo icyaha ariko ibivugwa na bamwe mu batuye umwe muri yo bishobora kugaragaza igipimo cyapimirwaho imvugo y’uko abaturage b’umudugudu bashobora kumara igihe runaka nta cyaha bakoze cyangwa bakorewe.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igaragaza ko kuba umudugudu nk’urwego rwa mbere rw’imitegekere rushobora gukumira ibyaha ku rwego rw’aho umudugudu ushobora kubaho nta cyaha ari ikimenyetso cy’uko no mu yindi midugudu bishoboka. Siliake Harerimana, Umunyamabanga wa leta muri MINALOC ushinzwe amajyambere asanga kugira ngo ibi bishoboke bisaba kugira ubushake.

Ubwo Polisi y’igihugu yagaragazaga ishusho y’umutekano mu mwaka wa 2017 yagaragaje ko ibyaha byagabanutse ku gipimo cya 5.4% ugereranije n’umwaka wa 2016 uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano biri mu bigaragazwa nk’ibyatumye ibyaha bigabanuka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo