Nyabihu : Barasaba ko ikilo cy’ingano cyagurishwa 400 aho kuba 280

Bamwe mu bahinzi b’ingano mu karere ka Nyabihu barasaba isoko rihoraho ku musaruro wabo.

Aba bavuga ko nubwo umusaruro wi’ngano utabagumaho ariko ngo igiciro cyawo kiracyari gito bakurikije imbaraga batakaza, batanga urugero rwo kuba ikilo kimwe bakigurisha ku mafaranga 280 frs ariko ku bwabo bakumva yaba 400.

Guhinga ingano baguze imbuto, ifumbire y’ubwoko burenze bumwe, ugujije amafaranga ibigo by’imari.ni bimwe mu byo bamwe mu bahinzi b’ingano mu karere ka Nyabihu bagaragaza nk’imbogamizi muri ubu buhinzi.

Kubwabo basaba ko ubuyobozi bwashyiraho igiciro kibanogeye aho kugishyirirwaho n’ababagurira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buherutse kudutangariza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ingano kitarakomera kuko buri muhinzi abona aho agurisha umusaruro.

Icyakora ngo hari inyigo yo kubaka uruganda rwongerera agaciro uwo musaruro bityo ukaba wakurura n’isoko rihoraho.

Abo mu Murenge wa Kintobo no mu wa Rurembo na Mulinga mu karere ka Nyabihu bahuriye kuri iki kibazo gishobora no kuba kiri mu bindi bice by’igihugu.
Gusa abakora ubu buhinzi bemeza ko bubatunze nubwo butabateza indi ntabwe kubw’ibiciro by’isoko.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB kigaragaza ko buri mwaka haboneka umusaruro uri hejuru ya toni ibihumbi 70 mu gihugu hose. Mu gihe Nibura hectare imwe ihinzeho ingano isarurwaho toni 2 n’igice mu gihe ikigo RAB kifuza ko ugera kuri toni 4 mu 2020.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo