Huye : Umwaka w’amashuri utari warangira abana 300 bamaze guta ishuri

Mu gihe ikibazo cyo guta ishuri ku bana cyahagurikiwe n’inzego zitandukanye mu karere ka Huye haracyagaragara abana bata ishuri bakajya kwirirwa batoragura ibiribwa byajugunkwe mu bimoteri.

Hamwe muri aha ni mu gasantere ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, aho radio na tv10 byasanze umwana witwa Nkundimana Emmanuel, uvuga ko yagarukiye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, biturutse ku kuba nyina yamubwiye kurivamo nyuma yaho papa we bamufungiye kandi ngo yari afite inzozi zo kuzaba mwarimu.

Umuturanyi w’ababyeyi b’uyu mwana, Ndagijemariya Beata avuga ko ari ubucyene bwatumye uyu mwana ava mu ishuri ariko ngo nawe afite umwana warivuyemo kubera iyo mpamvu.

Niwemugeni Christine,Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko muri uyu mwaka abana 300 bamaze guta ishuri muri uyu mwaka ariko ahanini akabishinja ababyeyi.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’uburezi igaragaza ko muri 2014 abanyeshuri bangana na 12,4 ku ijana bata ishuri mu byiciro by’amashuri abanzana 14,7 ku ijana nabo bata amashuri mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo