Facebook yahagaritse applications 200 zikoreshwa mu bitemewe

Ubuyobozi bwa facebook bwatangaje ko bugiye guhagarika applications zigera kuri 200 bitewe nuko zikoreshwa mu buryo butemwe. Ni nyuma yuko Mark Zuckerberg, umuyobozi wayo atangaje ko agiye gukora iperereza ku makosa yagiye akorwa n’ikigo cye, ubwo hari mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amakuru yuko facebook igiye gukora iperereza ku mikoreshereze ya applications zayo, yatangajwe na Ime Archibong ushinzwe iby’ubufatanye mu bucuruzi muri Facebook, anatangaza izo ari zo.

Ati “ Facebook igiye gukora iperereza kuri applications zose zigira uruhare mu gusakaza amakuru, kandi ko bizaba bibujijwe kuzikoresha igihe cyose ziri gukorerwa iperereza”.

Yavuze kandi ko applications zose zikoreshwa mu buryo butemewe, Facebook izihanangiriza abazikoresha.

Mu minsi ishize nibwo Zuckerburg yasabye imbabazi kubera amakosa aherutse gukorwa ubwo facebook yibwagwa amakuru y’abakiriya bayo, agakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza perezida wa Amerika Donald Trump ubwo yiteguraga amatora muri 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo