Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yari kugirana na Korea y’Epfo

Koreya ya Ruguru yamaze kwikura mu biganiro byari biteganijwe kuyihuza na Korea y’Epfo, kubera imyitozo ya gisirikare yakorwaga n’igisirikare cya Korea y’Epfo na Amerika.

Byari biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo abayobozi ba Korea zombi bari guhura bakarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano baherutse kugirana ubwo baheruka guraga ageze.

kwanga ko ibi biganiro biba, biravugwa ko byatewe no kuba kandi Perezida wa Korea ya Ruguru yaketse ko mu gihe ibiganiro byaba biba, korea y’Epfo ishobora gutera, ndetse ko n’ibiganiro byari biteganijwe mu kwezi gutaha tariki 12 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kutazaba, bitewe n’urwikekwe Kim Jong-Un yatangiye kugira.

Amerika na Korea y’Epfo byo bavuga ko imyiyereko yabaye yari igamije kunoza ubwirinzi, binashingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bwirinzi mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu 1953.

Uyu muhuro wagombaga guhuza aba bayobozi bombi nyuma yaho Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru na Moon Jae-in wa Korea y’Epfo bahuriye mu gace ibihugu byombi bihuriraho ka Panmunjom, mu kwezi gushize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo