NBAPlayOffs:Cleveland Cavariars yongeye gutsindwa na Boston Celtics

Mu mikino ya NBA Playoffs, ikipe ya Lebron James, Cleveland Cavaliars itsinzwe na Boston Celtics amanota 107 kuri 94.

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye Cleveland ifite amanota 27 kuri 23 ya Boston, 21 muri yo akaba yatsinzwe na Lebron James.

Mu gace ka kabiri Cleveland yatsinze nanone Boston Celtics bidatandukanye cyane n’ibya mbere, kuko karangiye ari amanota 28 kuri 25 ya Boston.

Ibintu byaje guhinduka mu gace ka gatatu ubwo Cleveland yasaga nk’iyacitse intege, kuko ko kaje kurangira Boston ahubwo ari yo itsinze 36 kuri 22 ya Cleveland ibarizwamo Lebron James.

Agace ka nyuma ariko ka kane nako Cleverand yakomeje kurushwa bituma agace karangira Boston yongeye gutsinda Cleveland agera kuri 23 kuri 17.

Igiteranyo cy’amanota yose hagati ya Cleveland Cavaliars na Boston Celtics, Cleveland yatsinzwe 107 kuri 94.

Mu mikino iheruka ubwo hari tariki 13 Gicurasi yahuje aya makipe yombi Cleveland Cavariars yatsinzwe na Boston Celtics amanota 108 kuri 83.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo